Inyandiko gusa Ahavuye isanamu, Getty Images Insiguro y’isanamu, Uvuye ibumoso: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, Visi Perezida w’Amerika JD Vance, Perezida w’Amerika Donald Trump (imbere hagati), Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio n’uwa DRC Thérèse Kayikwamba Umwanditsi, Didier Bikorimana Igikorwa, BBC Gahuzamiryango 28 Ukwa gatandatu 2025, 05:53 GMT Vyavuguruwe Haciye amasaha 9 U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro “yanditse amateka”, agamije kurangiza intambara imaze imyaka igera hafi kuri 30 mu burasirazuba bwa Congo, bukungahaye ku mabuye y’agaciro. Harimo n’intambara yatangiye mu mpera y’umwaka wa 2021 hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo z’icyo gihugu. Aya masezerano yayobowe n’Amerika, yari amaze igihe kirekire ategerejwe, yashyizweho umukono ku wa gatanu i Washington hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa DRC Thérèse Kayikwamba. Inyandiko ikubiyemo aya masezerano ivuga ko ahita atangira kubahirizwa. Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko “Uyu munsi, urugomo no gusenya birarangiye, n’akarere kose gatangiye icyiciro gishya cy’icyizere”. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio, wahagarariye gushyira umukono kuri aya masezerano, yavuze ko uyu ari “umunsi wanditse amateka kandi w’ingenzi”, ashima “igihagararo no kugira ijambo kw’Amerika mu guhuza abantu”. Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba bashimye uruhare rutaziguye rwa Perezida Trump mu
Read More
U Rwanda na RD Congo bageze ku masezerano y’amahoro ‘yanditse amateka’ yayobowe n’Amerika

U Rwanda na RD Congo bageze ku masezerano y’amahoro ‘yanditse amateka’ yayobowe n’Amerika